Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UnU-AFFAIRE DIANE: UMUTEGO W'IKINYOMA USHIBUKANYE RNC ISHAJE

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:10100345
archived

"Kuvuga  ukuri ni igikorwa cya revolisiyo, mu bihe ikinyoma kiba cyarahindutse umuco" (George Orwell)

Mu kiganiro ku "Utuntu n'Utundi" giherutse tariki ya 15/06/2017, twannyeze ikinyoma cya Ali ABDULKARIM (AA), aho yihanukiriye akemeza ko RNC ISHAJE abereye Komiseri "ikoresha" Diane RWIGARA. 

Mu kunyomoza AA, twashyizeho amajwi ya Diane ahakana gukorana na RNC ISHAJE, akongeraho ko na nyirarume, Komiseri Ben RUTABANA, yabangamiye umuryango we ayinjiramo.

Ejo tariki ya 22/06/2017, umunyamakuru Didas GASANA, na we yanenze ukuntu RNC ISHAJE yasimbukiye mu kwamamaza Diane RWIGARA, kandi yari yaravuze ko itemera amatora ya Perezida w'u Rwanda, ateganyijwe tariki ya 04/08/2017. 

Ibyo byateye Serge NDAYIZEYE (SN) kwihakana ibyo bavuze incuro zitabarika. No kuvuga ko Radio ITAHUKA yemerewe kuvuga ibyo ibonye byose, ko ikitabyemerewe ari RNC ISHAJE. Kandi ko ibivugirwa kw'ITAHUKA bitagomba kuyibarwaho. Kabone n'iyo byava mu kanwa ke, cyangwa ak'umukomiseri.

Mbese Radio ITAHUKA iracyari iya RNC ishaje? RNC ishaje iracyagira ubuyobozi n'umurongo? Ubutumwa buyivamo buzajya bufatwa gute n'abayumva?

Dukomeze kunenga ibinyoma bidindiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled