Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UBUKUNGU-KONGERE YA FPR: NGO KAGAME YAKOZE IBITANGAZA MURI 2010-2017 (IGICE #1)

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:10097467
archived

Tariki ya 17 Kamena 2017, "Umuryango" FPR-Inkotanyi wakoreye kongere idasanzwe mu ngoro yawo nshya y'i Rusororo .

Mu by'ukuri, intego nyamukuru y'iyo nama nkuru idasanzwe yari ikinamico ry'itorwa rya Perezida Paul KAGAME (PK) ngo azahagararire "Umuryango" mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 4 Kanama 2017.

Muri iyo kongere, Porofeseri SHYAKA Anastase, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yavuze imitoma umunyagitugu PK, afindafinda agaciro k'ibyagezweho muri manda 2010-2017, ngo hashingiwe kuri gahunda ya FPR-Inkotanyi.

Maryoshya Pr SHYAKA yarihanukiriye kandi mu kurondora ibiteganyijwe gukorwa muri manda 2017-2024. Nko gukuba kabiri umusaruro wa buri Munyarwanda no kwihaza ku ngengo y’imari. N'ibindi turiburebere muri kino gice cya 1 cy'ikiganiro.

Host: Joseph NGARAMBE

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled