Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UnU-KWIBUKA: BAMWE BATI ABAHUTU UKWABO N'ABATUTSI UKWABO

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:9948693
archived

Ikinyamakuru Umunyamakuru.com cyasohoye kw'itariki ya 31/03/2017 inyandiko cyise "Rwanda/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo « kwibuka » bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, somo rihe?", inyandiko yateguwe n'umunyamakuru JC Mulindahabi.

Imyumvire ihabanye ku kibazo cyo kwibuka, Umunyamakuru.com urayisanga mw'ishusho y'ibizakorerwa i Buruseli mu Bubiligi: "Imyumvire itandukanye mu banyarwanda kuri iki kibazo, iganisha no gukora icyunamo no kwibuka ku buryo busa n’ubutandukanye. Mu Bubiligi, uretse abazatangira icyunamo no kwibuka tariki ya 06 Mata, uretse n’abazagitangira kuya 07 Mata, hari n’abazibuka tariki ya 08 Mata (abo ni abavuga ko habaye jenoside ebyiri), ndetse tariki ya 09 Mata hari n’abandi bazajya mu gitambo cya misa cyo gusabira inzirakarengane zose, ngo batavanguye amoko. Ibi bikorwa byose bizabera i Buruseli."

Muri iyi nyandiko y'Umunyamakuru.com, haranavugwamo imibonere ya "Rwanda Truth Commission".

Mu bintu byinshi Umunyamakuru.com cyibaza:

"Kuki abanyarwanda bakomeje kubusanya ku Mateka bahuriyeho ? U Rwanda ruzategereza igisekuru cy’ubutaha, kugira ngo abana barwo bavuge Amateka amwe ku gihugu cyabo? Kuki bidashoboka uyu munsi? Ni kuki isura y’ikibazo nyirizina ijya ku karubanda by’umwihariko mu gihugu cy’Ububiligi?"

Nyuma yo kwibuka ku matariki 4 i Buruseli, dusesengure uko byagenze, tunasubiza uko bishobotse ibyo ikinyamakuru Umunyamakuru.com cyibaza.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled