Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UnU: UBUHAMYA BWA JM KU BWICANYI BWA FPR/DMI BUKOMEJE KWAMBIKA UBUSA BAMWE

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:9932607
archived

Ubuhamya bwa Bwana Jonathan MUSONERA ku bwicanyi bwa FPR/DMI (harimo jenoside yakorewe Abahutu) bwashimwe n'abantu benshi, babigaragaza ku buryo bunyuranye, harimo kubyandika no gushyira videwo ku mbuga za Interineti. 

Ariko hari n'abantu bakeya ubwo buhamya bwahahamuye, bwashegeshe. Abo na bo barabigaragaje. Ingero:

-Abo muri MRND/CDR bemeranywa n'ubwo buhamya ko FPR/DMI yakoze amahano koko, ko KN wari umukuru wa DMI agomba kuzahanirwa ibyo yakoze. Ariko ngo igihe cyo kuvuga iby'uwo KN ntikiragera. Kuri twe bishimangira ibyo tudahwema kuvuga: abo muri MRND/CDR babonamo KN "KANYARENGWE" wabo. Ntibamubonamo "umucunguzi" nk'uko RNC/DMI igerageza kubicuruza.

-Abo muri FPR/DMI bavugishijwe aya Ndongo n'ubwo buhamya, ukabura rimwe na rimwe ikintu gifatika watoramo.

-Abo mu dushyaka FPR/DMI yabohoje, tukaba dusigaye kw'izina gusa, nka PSD: Ambasaderi Olivier NDUHUNGIREHE ati Jonathan MUSONERA ntacyo yagombye kuvuga, dore ko icyo gihe muri 1991 yari sergent, umusirikare wo mu rwego rwo hasi.

-Abo muri  RNC/DMI, mu kwerekana kuribwa n'ikivuze KN cyose, bashotse isoko y'ibitutsi no guhata ibicumuro umutangabuhamya, nta kintu uroye bagerageje bavuguruje (urugero: Christine MUKAMA, Komiseri muri RNC/DMI).

Muri iyo sibo y'amagambo, HABYARIMANA Thomas SANKARA yashubije abatonetswe n'ukuri kw'ubuhamya bwa JM mu nyandiko yise "JONATHAN MUSONERA ARARENGANA". Ati JM twinjiriye rimwe muri APR ahubwo hari ibyo amaze kwibagirwa, reka mbimwibutse. Ati yibagiwe screenings z'i Burundi (Mushiha na Bujumbura), yibagirwa n'izina ryo Mu Miyenzi (Screening ya Roza KABUYE yabanzirizaga iya rurangiza ya Dan MUNYUZA). N'ibindi. Yumvikanisha ko JM ni umucikagafuni.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled