Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UTUNTU N'UTUNDI: UMUPIRA W'AMAGURU NA POLITIKE-RAYON SPORTS FC VS APR FC

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:9834385
archived

18/2/2017: kuri 'Amahoro Stadium'RAYON SPORTS FC (RS) yasezereye ikipe WAU SALAM FC ya SUDANI Y'EPFO, ikiri mu rwego rwo hasi. Mu mukino wari witabiriwe n'abantu bakeya, ku buryo budasanzwe. Mukeba APR FC yari yaraye ihatsindiwe na ZANACO FC yo muri ZAMBIA. Ugutsindwa kwayiviriyemo gusezererwa mw'irushanwa. Mu rwamu rw'abafana ba RS biyogerezaga abashyitsi, ariko banakomera 'ibikona' (izina bakoresha mu kunnyega APR FC, rikomoka kw'irangi ry'umweru n'umukara ry'imyambaro yayo).

6/3/1994: kuri 'Stade Amahoro' yuzuye abantu no hejuru, RS  yasezereye ikipe ikomeye AL HILAL FC yo muri SUDANI. Nk'igitangaza muri icyo gihe, uroye urwego AL HILAL yari imazemo imyaka. Intsinzi yasusurukije imitima y'Abanyarwanda bari bugarijwe n'amakuba. Harimo na Perezida HABYARIMANA.

RS 1994 yari kw'isonga ry'amakipe akunzwe n'abaturage kandi akesha abo baturage ukubaho kwayo. Ibyo utashoboraga kubarira kw'ikipe ya gisirikare PANTHERES NOIRES FC (PN) yakeshaga imibereho MRND/CDR, ikaza no kumana na yo.

Mu bintu turibusesengure: uretse igikundiro, RS 2017 ihuriye kuki na RS 1994? PN 1994 ihuriye kuki na APR FC 2017?

2) Mu gihe RS 1994 yasusurutsaga Abanyarwanda, MRND/CDR yariho irushanwa na FPR/DMI gutegura 'imperuka'.Tariki ya 14/3/1994, PK KANYWAMUSAYI Sr yashinze ba KANYWAMUSAYI yizeraho 'ubunyamwuga' akazi ko 'gukubura' Byumba, Umutara na Kibungo, bakahamamo Abahutu baho. Muri abo yari yizeyeho 'ubunyamwuga': colonel KAYUMBA NYAMWASA na colonel Frank MUGAMBAGE...

3) FPR/DMI imaze iminsi yitotombera ubutegetsi bw'inshuti yayo MUSEVENI. Ngo Uganda icuditse n'umwanzi (Ubufaransa) kandi ku butaka bwayo haritoreza abashaka gutera u Rwanda. Ibijagu bikunze kuranga ingoma z'igitugu? Ibibazo bifatika?

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled