Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

  • 02:53

    GERVAIS CONDO : IMPAKA HAGATI MU BANYARWANDA IYO IGIHE CYO KWIBUKA KIGEZE

    in Politics Progressive

    Gervais Condo aragira icyo avuga ku bimaze iminsi bigibwaho impaka birebana no kwibuba jenoside ya 1994.
    Arasubiza ibibazo byinshi birimo ibi bikurikira:
    -Ese itariki nziza yo kwibuka ni iyihe? Iya 6 cyangwa iya 7 Mata?
    -Ese Ibikwiriye kwibukwa ni ibiki?
    -Ese Abakwiriye kwibukwa ni bande?
    -Ese Kwibuka jenocide yakorewe abatutsi , izindi mpfu ntizigire icyo zivugwaho ni byo byiza?

    -Ese kwibuka inzirakarengane zose bishobora guteza imbere ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda no kwubaka amahoro arambye mu Rwanda?
    -Ese uburyo Leta ya FPR yahisemo bwo kwibuka amarorerwa yo muri 94 bufasha gusana imitima ya yashengabaye vuba na bwangu nkuko byakabaye?
    -Ese gukomeza kwanika amagufwa y’inzirakarengane mu nzu z’inzibutso za jenocide hirya no hino mu gihugu ni umuco mwiza? Biha icyubahiro abazize ariya mahano? Bifasha abantu kwiyubaka cyangwa kurushaho guhahamuka?
    -Ese abanyarwanda bahawe uruhare rusesuye rwo kuvuga bisanzuye icyo babitekerezaho birimo no gushaka umuti wa nyawo?

    Radiyo Itahuka ikomeje kwakira ibitekerezo bya buri wese.

  • 03:01

    IKIBAZO CY' UBURUNDI N' INGARUKA KU RWANDA. KAGAME NGO NTAZAREBERA.

    in Politics Progressive

    Nyuma y' uko President Nkurunziza Peter yiyemeje kuziyamamariza kwitoza manda ya gatatu binyuranyije n' Itegekonshinga ry' i Burundi, ndetse n' amasezerano ya Arusha, abadashyigikiye uwo mugambi bashotse imihanda bamagana icyo cyemezo. Hagati aho President Kagame nawe ati, mu burundi nihaba Genocide y' abatutsi, ati nzatabara. Byaba ari ugutabara, cyangwa kwivanga mukibazo cy' i Burundi kugira ngo yerekane ko ubwoko avuga ko arengera bugikeneye ko imbaraga za gisirikare zigikenewe, na demokarasi igihe cyayo kitaragera? Mu Rwanda barakomeza gushyugumbwa basa nababuze aho bahera ngo batangize umushinga wo guhindura Itegekonshinga.

    Muze twungurane ibitekerezo, muhamagara kuri 

    13479456449

    mwandikire: radioitahuka@gmail.com

    Presenter: Jean Paul

    Guest : Call In Program

  • 03:55

    RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye

    TOPIC: RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI 

    IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO BIHE PREZIDA KAGAME AMAHIRWE YO KWIYAMAMARIZA MANDA YA GATATU MULI 2017 ZIKOMEJE KUBA URUDACA.

    Mu gihe Prezida Kagame ashyizweho igitutu n’amahanga arangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubufaransa, igitutu cyiyongereyeho icy’itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo mu gihugu imbere, we akomeje kudatangaza icyifuzo cye.

    Abanyarwanda benshi n’ibinyamakuru bamaze igihe mu mpaka, aliko igitangaje ni uko amajwi yumvikana cyane ali ayemeza ko itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 bishoboka ko yahindurwa ngo uburenganzira bwo kuyihindura bukaba butangwa n’ingingo ya 193. Ku giti cyanjye ikinshimisha ni ukuli bavugisha iyo batanga impamvu zituma bifuza ko ryahinduka.

  • 03:56

  • 01:46

    Kuko Imana irwanya abibone , naho abicisha bugufi ikabahera UBUNTU.(1P 5:5)

    in The Bible

    Bene data bavandimwe , nashyizwe ku mutima Ijambo rivuga ku ''GUCA BUGUFI''. Biteye ubwoba ukuntu u muntu imbere imbere muri kamere ye habamo kwishyira hejuru, kumvirwa, n'ibindi mu muntu bidashaka ko hari undi wagira icyo akora kirenze icy'uwo..cg icyo avuga kirenze icye! Kumva ko ariwe uyoboye buri kimwe kubera impamvu nyinshi!!!!!

    Imana yabinganirijeho none reka dusangire Ijambo ryayo!

    Ngo: IRWANYA ABIBONE ,ARIKO ABICISHA BUGUFI IKABAHERA UBUNTU''

    MANA DUFASHE DUCE BUGUFI MURI BYOSE CYANE TUGUCIRE BUGUFI, DUCIRE BUGUFI NA BENE DATA ,N'ABANDI BOSE IGIHE CYOSE BIBAYE NGOMBWA cyane muri ibi bihe bya nyuma! Satani yazize kudaca bugufi ntiyamenya umwanya we ngo awuhe agaciro anyurwe nawo, ashaka kumera nk'Imana yamuremye,bimuviramo kurimbuka! (Ezek.28:11-19) Yesaya 14:12-15)

  • 02:59

    IBIMENYETSO BYEREKANA KO FPR NAYO YABONYE KO NTAGIHE ISIGAJE KUBUTEGETSI.

    in Politics Progressive

    IBIMENYETSO BYEREKANA KO FPR NAYO YABONYE KO NTAGIHE ISIGAJE KUBUTEGETSI.

    Nyuma yuko Radio Itahuka ikomeje kuvuga kori Manda ya gatatu ndetse ikanerekana igihe gisigaye kugira ngo FPR ikore amatekinika, FPR nayo iremeranya na Radio Itahuka ko 2017 itari mumyaka ibiri nkuko babyibazaga.

    Abategetsi, Abanyonzi, Abamotari, Abanyeshuri, Abacuruzi, Abatwara Tax abategarugori, n' Abandi ntarondoye barakoreshwa kwerekana ko Kagame atava kubutegetsi ngo u rwanda rubeho.

    Mukiganiro cy;' Uyu munsi turarebera hamwe ibimenyetso bishya.

    Andika kuri : radioitahuka@gmail.com cyangwa uhamagare kuri 

    1347 945 6449 maze ufatanye natwe iki kiganiro.

  • 03:00

    Host: Jean Paul

    Guest: Call In

  • 01:48

    MARIE ESTHER MUREBWAYIRE ATI: "IGIHE CYO KUBOROGA"

    in Politics Progressive

    UMUVUGABUTUMWA MARIE ESTHER ATI TUGEZE MUBIHE  BYO KUBOROGA 
    "IGIHE CYO KUBOROGA" (Yeremiya 9:16-21)
    CALL IN 347 945 6774

  • 03:51

    ABANYARWANDA BIBUKA GENOCIDE BURI MWAKA BABA ARIKO BIYUBUKA MU MITIMA YOBO?

    in Politics Progressive

    Host: Serge Ndayizeye

    Topic: ABANYARWANDA BIBUKA GENOCIDE BURI MWAKA BABA ARIKO BIYUBUKA MU MITIMA YOBO?

    nta vangura, abacu batikiriye muri génocide , intambara n’ubundi bwicanyi bwibasiye inyokomuntu. Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda , ukwezi kwa kane buli mwaka ni igihe cyo kwibuka abazize génocide yabereye mu Rwanda muli 1994 n’ubundi bwicanyi ndengakamere bugikomeje gukorerwa abanyarwanda kugeza magingo aya. Mu mashyaka yacu FDU-INKIGI, RNC, n’AMAHORO twasanze uburyo ukwibuka gukorwa n’ingoma ya Kigali nta bwiyunge biteze kugeza ku Banyarwanda, ahubwo bubatanya kurushaho. Dusanga rero uko kwibuka kugomba kuba umwanya wo gusana imitima yose yakomeretse, buri munyarwanda akumva akababaro ke, ariko agatekereza no ku ka mugenzi we. Niyo mpamvu dukomeje gushishikariza abanyarwanda b’amoko yose, waba mu ishyaka cyangwa utaririmo, kwimenyereza kwibukira hamwe, bityo tukareka kuba ingwate z’amarangamutima, amateka. Tubararikiye mwese rero kwitabira iki gikorwa ngarukamwaka, kizaba tariki ya 12 Mata mu gitambo cya misa izabera i Bruxelles saa (13h00) kuri iyi adresse: Eglise Saint-Charles, Avenue Karreveld 15, 1080 Molenbeek-Saint-Jean. Nyuma ya misa muzamenyeshwa aho tuzakomereza ibiganiro twibuka abacu bose. Muzaze muli benshi twifatanye twese. Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuli : +32 497536697 - +32 496503209 FDU-INKINGI RNC Amahoro PC Bukeye Joseph Rudasingwa Theogène. Masozera Etienne.

  • 02:29

    IKIBAZO CY' UYUMUNSI: MBESE MANDA YA GATATU KAGAME YIFUZA AZAYITEGEKA?

    in Politics Progressive

    Tumaze igihe kinini twumva abaturage n' abayobozi batanga icyifuzo ko Perezida Kagame yabategeka kugeza ubwo ananiwe. Ibyo bikaba bisaba ko Itegekonshinga ririho ubu mu Rwanda ryahindurwa , bityo bwana Kagame akemererwa kwiyamamaza nyuma ya 2017.

    Ariko, ibibazo u Rwanda rufite ndetse byinshi we ubwe yiteye, bishobora gutuma ibyifuzo bya bidashoboka. Ubwicanyi ndengakamere, akarengane gakorerwa abaturage, ubutabera bubera, Iterabwoba rikorerwa abaturage, no gukeneshwa kw' abaturage bikorwa na Leta. Ibyo FPR yasezeraniye abaturage hafi ya byose, ntabyo yubahirije. Kuki yumva ko ikwiriye andi mahirwe yo kuyobora u Rwanda.

    Uwaba yifuza gutanga ibitekerezo muri iki kiganiro yahamagara kuri

    13479456449

    Cyangwa akandika email kuri : radioitahuka@gmail.com

  • 03:58

    PAUL KAGAME NA FPR BAKOMEJE GUTEGURA ABANYARWANDA KO ATAZAVA KU BUTEGETSI

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye

    TOPIC: PAUL KAGAME NA FPR BAKOMEJE GUTEGURA ABANYARWANDA KO ATAZAVA KU BUTEGETSI

    Mu 2017, Umuryango RPF uzaba wujuje imyaka 30. Imyaka 30 ku ishyaka rya politiki ni igihe gito. Ubwo RPF izaba yizihiza imyaka 30 mu 2017, uyu muryango uzaba uhagaze ahakomeye, aho icyemezo uzafata kigomba kugaragaza ahazaza hawo nk’ishyaka rifite imbaraga mu myaka izakurikira.