Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
GAHUNDA Y'AMASENGESHO Y'IMINSI 120 Y'IBIHE BYA NOWA:(Itang.6)
ITANGAZO RIGENEWE:
Banyarwanda , Banyarwandakazi, Barundi ,Barundikazi, Banyekongo ,Banyekongokazi aho muri hose mw'isi, muvuga ururimi rw'ikinyarwanda.
Turabifuriza AMAHORO ava kuri Yesu Kristo Umwami wayo, n'URUKUNDO ruva ku Mana Data wa twese.
Turabararikira kwifatanya natwe muri gahunda y'amasengesho y'iminsi 120 (amezi 4) ,azatangira taliki ya 15-05-2014 akazageza taliki ya 15-09-2014
Muzajya muyakurikiranira kuri: http://www.blogtalkradio.com/garukaministries, buri munsi. azajya atangira saa mbiri z'ijoro iBulayi n'Afrika, saa kumi z'amanywa muri Amerika na Canada.
'GAHUNDA Y'IBIZASENGERWA'
Ku wa 1: Kwisengera n'imiryango yacu
Ku wa 2. Gusengera abahoze ari abasirikare n'abari abasirikare ubu n'imiryango yabo aho bari hose
Ku wa 3.Gusengera abanyepolitiki bariho ubu n'abigeze gukora Politiki n'imiryango yabo
Ku wa 4. Gusengera abakozi b'Imana bataye inshingano, ariko bakaba bashobora kugarukira Imana
Ku wa 5. Gusengera urubyiruko, abanyururu, abapfakazi n'imfubyi
Ku wa 6. Gusengera Isirayeri
Ku cyumweru. Gusengera ubuyobozi bushya muri ibi bihugu by'Ibiyaga Bigali
N:B Buri munsi tuzajya twisengera dusengere n'imiryango yacu, n'ibindi byose Umwuka w'Imana azatuyoboramo!
ABARINZI BARI KU BICANIRO HOSE MW'ISI BARASABWA GUSHYIRA IYI GAHUNDA MU BIKORWA BYIHUTIRWA!¨.
Imana ibaye umugisha.
M. Marie Esther