Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IMYIGARAGAMBYO YO KURWANYA IRONDAKOKO YADUSIGIRA AYAHE MASOMO MU RWANDA?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11751501
archived

Turabashuhuje bakunzi ba radio Itahuka, kandi tubifurije amahoro y'Imana aho muri hose hirya no hino ku isi.

1)kuri uyu wa gatanu rero turi bugerageze kuganira ku masomo dukwiye gukura mu myigaragambyo irimo iba hirya no hino ku isi, nyuma y'urupfu rubabaje rwa Georges Floyd, ubu wabaye ikimenyetso cy'itotezwa rishingiye ku ruhu rikorerwa abirabura muri Amerika, ariko nkuko tuza kubibona iyi myigaragambyo ikaba irimo ikorwa no mu bindi bihugu hirya no hino ku isi. mu gihe tuzi ko itotezwa rikorerwa abanyarwanda ryo rirenze ukwemera, kuki ijwi ry'izo nzirakarengane ridategwa amatwi n'isi nkuko ubu bateze amatwi akababaro k'abirabura bo muri Amerika?

2)mu bindi turi burebere hamwe uko abasirikare b'ababiligi bakoraga muri ambassade yabo i kigali bahambirijwe shishi itabona, ese ni iki kibyihishe inyuma

3) Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 mu Rwanda ziri gukurura ibibazo kurusha uko zibikemura, abashatse gukora business y'udupfukamunnwa bararira ayo kwarika kuko abanyarwanda babuze amikoro yo kutugura, hagati aho na Leta nayo ikarira ngo covid yayihombeje miliyari 20 muri mutuelle de sante, bityo umuti babonye ngo akaba ari ugushyiraho ikindi kigega.

4) Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga mu burundi rwashimangiye intsinzi ya Gen Evariste Ndayishimiye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'U burundi, hagati aho U rwanda nk'igihugu cy'abaturanyi ntibaramushimira intsinzi ye , kubera iki? umbaze nkubaze.

Muratumiwe mwese.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled