Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
TOPIC: PRESIDENT PAUL KAGAME ATI BBC NI RTLM & UBU NABAYE ABICANYI MU MASO Y'ISI YOSE
GUEST: Dr Theogene Rudasingwa
Umukuru w'igihugu cy'Urwanda Paul Kagame yanenze BBC kubera ikiganiro cyanyuze kuri Televiziyo BBC2 cyitwa "Rwanda Untold story" bishatse kuvuga mu kinyarwanda ugenekereje: "Inkuru itaravugwa k'Urwanda."
Perezida Kagame yanenze cyane BBC kubera icyo kiganiro arega ko gihindura amateka ya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.
Mu byo yanenze hari abantu bahawe ijambo muri icyo kiganiro atavuze amazina ariko bikumvikana ko ari abahunze ubutegetsi bwe.
Yagize ati: "Bafashe divisionists bose, actually harimo n'abajenosideri. Ngwino ujye kuvuga k'Urwanda, ukuri k'Urwanda, ko abapfuye atari aba ahubwo abapfuye abenshi ni aba."
Nyuma yaho iki kiganiro gitangarijwe amajwi atakivugaho rumwe yumvikanye ku maradiyo imbere mu Rwanda ndetse no ku binyamakuru bisohokera kuri interineti.
Hari abavuze ko BBC yapfobeje jenoside yitiranya abayikoze.