Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

RWANDA- COVID 19: U RWANDA RUBARIZWA KU WUHE MUGABANE? INGAMBA ZIFATWA GUTE?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:12040758
archived

Twongeye kubasuhuzanya amahoro y'Imana bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko mu meze neza aho muri hirya no hino. Mu kiganiro cyacu cy'uyu mugoroba turaza kuganira kungingo zikurikira:

1) Ibyemezo bya Covid-19 byasaga nk'ibyari bitangiye guha agahenge abanyarwanda, byongeye byubuye, kuva aho virusi yihinduranyije mu isura y'ubundi bwoko bwiswe Omicron.  U Rwanda ku ikubitiro mu byemezo bya mbere rwafashe hakaba harimo no guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva mu bihugu bya Afurika y'amajyepfo, ibintu bisa neza neza n'ibyemezo byafashwe n'ibihugu bikomeye ku Isi harimo nk'ubwongereza, Amerika Canada n'ibindi. Ese ibyemezo u Rwanda rufata bijyanye n'isura n'imiterere y'akarere rubarizwamo , n'ubushobozi bw'abaturage barwo?

2) Raporo ngaruka mwaka ya Freedom House yongeye kugaragaza ibyo tutasibye kuvuga ko u Rwanda ari Banana Republic, twabiganiriyeho mu minsi ishize, ariko turi bubigarukeho twibaza cyane cyane icyo buri munyarwanda ukunda igihugu cye yari akwiye gukora ngo kivanweho igisuzuguriro.

3) Mu bihugu byashyigikiye u Rwanda n'ubutegetsi bwa Paul Kagame kuva mu mwaka wa 1994, Ubwongereza buza ku isonga. Ariko mu minsi ishize, hashingiwe ku ishimutwa rya Bwana Rusesabagina, abadepite bo mu Nteko Nshingamategeko y'ubwongereza basabye ko bwana Johnson Busigne wahoze ari minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta ubwo Bwana Rusesabagina yashimutwaga, atakwemererwa guhagararira igihugu cye mu Bwongereza. Byagenze gute kugira ngo igihugu kivuga ko kitegura kwakira inama ikomeye cyane ya Commonwealth kibe magingo aya gitungwa agatoki n'igihugu cy'umwamikazi Elizabeth II,  kubwo guhonyora uburenganzira bwa muntu?  Ese abanyarwanda bakwiye kubibonamo amasomo ki? 

Muratumiwe mwese kuri Radio Yanyu.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled