Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

RWANDA-BURUNDI:IGITABO GISHYA CY'UMUBANO CYIFUZWA NA NEVA GITEYE KWIBAZA BYINSHI

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11967365
archived
Turabaramukije bakunzi ba Radio Itahuka , kandi twizera ko Nyagasani Imana akomeje kuba mu ruhande rwanyu. Kuri uyu mugoroba mu kiganiro Igihe ni iki turaza kuganira ku ngingo zikurikira: 1) Ni impamvu ki zituma Leta y'u Rwanda itesha agaciro umunsi w'ubwigenge?  Ni iki iba ishaka guhisha? Cyangwa ni amateka ki ishaka gutsindagira mu banyarwanda ba kino gihe? 2) Perezida Evariste Ndayishimiye yatunguye abatari bacye ubwo yavugaga ko u Burundi bwiteguye gufungura igitabo gishya cy'umubano warwo n'u Rwanda, ibi akaba yarabitangaje mu butumwa  yoherereje  Kaga, abinyujije kuri Minisitiri w'intebe Edouard Ngirente, wari witabiriye umunsi mukuru wo kwikukira mu Burundi. turaza kwibaza niba uwafunze igitabo cya mbere ashobora kugirirwa icyizere cyo kuri urwo rugero. 3) Abanyarwanda bakomeje gukubitishwa inkoni iryana yitwa Covid-19, binyuze mu byemezo bafatirwa bikomeza kubatsindagira mu bukene. Amarira ubu akaba ari menshi, umunyarwanda akaba ageze aho umwana arira nyina ntiyumve. 4) Abashingamategeko bo mu gihugu cya Amerika bandikiye Umunyamabanga mukuru ushinzwe ububanyi n'amahanga wicyo gihugu bamusaba ibisobanuro kubyo Administration ya Biden- Harris yakoze kugira ngo Bwana Rusesabagina afungurwe n'u Rwanda agaruke mu muryango we 4) Ni iki twakwigira ku biiri kuba mu gihugu cya Eswatini ( Swazland) aho abaturage bahagurutse bakavuga ko banze ingoma y'umwami Muswati. Ese koko ubwami nibwo bubi? Abafite repubulika se bo babayeho neza? Dutere akajisho hirya no hino muri Afurika turebe impamvu nyamukuru ituma umuturange yanga ubuyobozi. Muratumiwe mwese kuri Radio Yanyu, Radio Itahuka.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled