Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

BARAHOMBYA LETA AMAMILIYARI BAKEMERA ICYAHA BAKIFATA MU MIFUKA BAKIGENDERA !!!

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11510805
archived

1. Ibigo bya Leta biza kwitaba PAC mu rwego rwo kwisobanura kuri raporo y‘umugenzuzi mukuru w‘imari Leta 2017/18 bifite icyo bihuriyeho. Ruswa mu gutanga amasoko, kunyereza umutungo wa Leta, imicungire y‘umutungo wa Leta muri rusange. Ikindi gihuza ibyo bigo, ni uko guhombya Leta amamiliyari nta ngaruka bigira ku banyabyaha. Aho kujyanwa mu nkiko ngo bishyuzwe amamiliyari  banyereje, formule ni imwe : bemera icyaha, bagasezeranya ko bagiye kwikosora, bagafata amashakoshi yabo bakingendera. Umwihariko uboneka ku bigo bya Leta bitegekwa n‘abanyamahanga bahembwa amafaranga ateye muzunga, nyamara muri ibyo bigo hakagaragara mo amakosa atari ayo muri iki kinyejana.

2. Kwirukana abayobozi bo mu turere ubaziza ko abaturage babo bakigaragaraho amvunja, bambaye ibyahi nk‘uko Guv Gataabazi abyita, batabasha kugura mutuelle cg bakirarana n‘amatungo,  ukareka bariya bayobozi bo mubigo bya Leta bikomeye banyereje amamiliyari, birerekana akarengane mu miyoborere y‘u Rwanda.

3. Ugereranije amadeni u Rwanda rwaka n‘amamiliyari anyerezwa mu buryo buhoraho kandi ntibigire ingaruka, ubona ko hari system yo kuyobereza izo nguzanyo mu  mifuka ya bamwe.

 

Comments