Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

NI NDE UHOHOTERA ABAGORE KURUSHA PREZIDA KAGAME

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11506233
archived
1.Umunyarwandakazi Mushikiwabo utegeka OIF araca umugani izuba riva ngo ahatari umwaga uruhu rw‘urukwavu rwisasira batanu, ashaka kuvuga ko u Rwanda ntacyarubuza kwakira impunzi zo muli Libiya ngo kuko nta mwaga uba mu Rwanda. Mu gihugu abafite intege nke za gisilikare bikubira byose : ubucuruzi, ubutaka, inganda, akazi, ubwisanzure, etc…Mushikiwabo akihanukira ngo nta mwaga uhari ? 2. Abayobozi mu turere ntibasezeye ahubwo barirukanwe( Kagame). Mu nama ya Biro politiki ya FPR yateraniye i Rusororo ku cyicaro cy‘ishyaka ku wa 14.9.2019, Kagame yatangaje ko ubukungu mu Rwanda bwazamutse ho 12% muli gihembwe cya kabili 2019. Ni mugihe ariko abayobozi bamwe birukanwe Nyamagabe batangaje ko mu rwego rw‘imibereho y‘abaturage ibipimo by‘ubukene bigenda birushaho kuba bibi. Kwa Kagame ubukungu buriyongera n‘ubukene 3. Ibigo bya Leta bikomeye birashinjwa gucunga nabi ibya Rubanda. Bigaragaramo amakosa ateye ubwoba. Nyamara ibyo bigo bitegekwa n‘abazungu ba Kagame bahembwa amafaranga ateye muzunga. Abanyarwanda gukora amakosa nk‘ariya bo byari kubananira ? Kagame yarangiza ati :"dukorereshe Made in Rwanda, twiheshe agaciro !!!"

Comments