Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

GUHINDURA IBYICIRO BY' UBUDEHE NO KWIRUKANA ABAYOBOZI B'UTURERE SIBYO BIZAKURA ABATURAGE MUBUKENE.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11501339
archived

1. Hirya nohino mu gihugu abahinzi barakorerwa uburiganya. Barahingishwa igihingwa runaka cyakwera bakabura isoko  mu gihe inganda zijya kwishakira umusaruro uhendutse cg wujuje ubuziranenge  ku masoko yo hanze.  Baragurirwa bahendwa. Baragemurira inganda zikabambura. Abahinzi babasha kwishyura amadeni ya banki bate nta soko ryizewe bafite ?

2.Murwanda ibipimo by'ubukene byabaye bibi kurushaho, kubera ko Leta idashishikajwe no gukura abaturage m'ubukene.Ahubwo ishishikajwe no kwiyerekana uko itari.

Ikibyerekana neza ni uko  Meya wa Nyamagabe yiyemerera ko byarushijeho kuba bibi.

3.Hypocrisie ya Kagame uvuga ngo agiye kurenganurwa umukobwa wakoresheje twiter avuga ko yakubitiwe mu ruhame akabimenyesha RIB ntikore reaction. Tuzi ko hari inzego za Leta zikubitira abaturage mu ruhame byamenyerewe na bose. Abantu bica abandi ku twaha duto duto ntibahanwe(voir abantu 37 bishwe muri 2017 HRW ikavuza induru, ikirukanwa m'u Rwanda). Polisi ihora irasa abantu bambaye amapingu. Umuntu nta gaciro afite m'u Rwanda.

Ejo Hashize ko General Rusagara yavuze ko ku Mulindi muri prison yakubiswe urushyi azira gusengana n'abahutu, RIB na Kagame barahita bajye gushakisha uwamukubise? Byose ni show. Arashaka kwerekana ko abantu bose barenganurwa, byahe byakajya!

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled