Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

NYUMA YA KIBEHO NA KIZIBA KAGAME YABA AGIYE KUMENA AMARASO MURI BANNYAHE ?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11496719
archived

1. Kagame akomeje kwandika amateka ye yo gukemura ibibazo bisanzwe bya politiki n‘ubukungu mu mivu y‘amaraso, hakurikijwe ya principe ye ngo abantu basazakuza igihe gito bagere aho baceceke byibagirane“. Nyamara ibyaha byo kumena amaraso y‘inzira karengane ntibyibagirana bijya kuki konti ye, azashyira abibazwe, kimwe n‘ababimufashamo.

2. Ikigega  cyiswe ″Ejo Heza″ cyo kuzigamira izabukuru kuri bose batangiye babeshya  ko kukijyamo ari  ubushake kandi umuntu akazigama uko yifite none kibaye nk‘″Agaciro Fund″. Abarimu batangiye gukatwa amafranga ku mishahara yabo ku ngufu kandi basanzwe bakatwa amafranga  ajya mu  bwiteganyirize bw‘abakozi.  Umunwa w‘imbunda uzatuma abanyarwanda bose babona ibyo bazigama?

3. Hirya nohino mu gihugu abahinzi barakorerwa uburiganya. Barahingishwa igihingwa runaka cyakwera bakabura isoko  mu gihe inganda zijya kwishakira umusaruro uhendutse cg wujuje ubuziranenge  ku masoko yo hanze.  Baragurirwa bahendwa. Baragemurira inganda zikabambura. Abahinzi babasha kwishyura amadeni ya banki nta soko ryizewe bafite ?

Comments