Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1. Uyu munsi le 21.08.2019 i Luanda amuri Angola hasinywe amasezerano hagati y‘u Rwanda na Uganda ariko bamwe batangiye kuyaca amazi ariyo agisinywa !
2. Kagame yasubitse umuhango wo gusinya imihigo y‘uturere 13.8.2019 kugirango hinjizwemo ingamba zo kuzahura ″imibereho y‘umuturage mu rugo rwe aho atuye“ none inkoni irarisha mu giturage: mutuelle, inzu zisa na nyakatsi, isuku ku mubiri no ku myambaro, imyenda y‘inshocero, imisarane, isuku ku masahane no mu masafuriya, ntacyo inzego zibanze zisiga inyuma batagenzuye. Ibihano bikarishye ngo birateganijwe ku baturage n‘abayobozi bo mu nzego zibanze batazacyemura ikibazo cy‘isuku. Nyamara isuku irahenda. Isabune, amazi, imyenda, kubaka, etc,,, bibaza kugira amikoro bamwe badafite. Ikosa ni iryande ? Abakene cg agatsiko kayoboye u Rwanda katabashije kubavana mu bukene? Kwita abaturage ngo baranuka bisa no guhamagarira kubanena cg kubaha akato, bikwiye gukorwa n‘abamtu bashinzwe imibereho y‘abaturage? M‘u Rwanda haba hagiye kujyaho bisi zihariye z‘abo baturage bavugwa ko banukira abandi ?
3. Nyuma yo kubura abakiliya bo kugura inzu zihenda za Vision City na Vision 2020 zubatswe hirengajiwe ububashabuguzi bw‘abanyarrwanda, Leta y‘agatsiko irimo kurarika intore zo muri diaspora ngo zizaze muri Rwanda day ari nyinshi bazisobanurire uko zagura izo nzu.
4. Muri Namibia aho yari mu ruzinduko Kagame ati: "Ushaka kumenya uko ubukungu bw‘u Rwanda buzamuka ntiyasomaa ibyanditswe kuri internet ahubwo yaza kuri terrain m‘u Rwanda akareba abaturage bafite amafaranga mu mufuka !"