Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UBUKENE: KIGALI NA BANKI Y'ISI MU GAKINO KA MBESHYERA KO NTAKUBESHYA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11467691
archived

UBUKENE: KIGALI NA BANKI Y'ISI MU GAKINO KA MBESHYERA KO NTAKUBESHYA.

Inkuru imaze kuba kimomo, kandi yakiriwe na Kigali nk'abakubiswe n'inkuba ni ibyatangajwe n'ikinyamakuru gikomeye cyane ku isi cyitwa Financial times, cyakoze raporo ku buryo Guverinoma y'u Rwanda yagoretse imibare ngo igaragaze ko ubukene bwagabanutse kandi ahubwo bwarazamutse hagati ya 2010 na 2014. Byose ngo bikaba byarakozwe mu gihe hari hagiye kuba kamparampaka yo kongerera Kagame izindi manda zo kuyobora. Ibi kigali yabyamaganiye kure, Perezida Kagame asubiza mu mvugo abenshi bamaze kumenyera avuga ko abakoze iyo raporo ari abashaka kugenera abanyarwanda uko bagomba kubaho, ko ari abifuriza u Rwanda inabi. Hagati aho ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare cyo cyabuze ayo gicira n'ayo kimira kuko kugeza magingo aya kitarabasha kugaragaza mu mibare ko ibyo Financial times yavuze ari ibinyoma. Umuntu gusa akaba atabura kwibaza impamvu Banki y'isi yakingiye ikibaba u Rwanda mu gihe bamwe mu bakozi bayo banditse ku mugaragaro bayiburira. Mureke rero tugendane muri iki kiganiro n'abatumirwa bacu, iyi nkuru tuyive imuzi. Muratumiwe mwese.

Comments