Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

JEAN CLAUDE HABIMANA : U RWANDA RURI MU BIHE BIKOMEYE.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11450177
archived

U RWANDA RURI MU BIHE BIKOMEYE.

Hakenewe INTWARI nka NEHEMIA wababajwe n’isenyuka ry’inkike za Yerusalemu no gushya kw’amarembo yaho(NEHEMIA 1:3).
Hakenewe Abagabo n’Abagore, Abasore n’Abakobwa bafite umutima w’u RUKUNDO wo gukunda Igihugu ( Patriots) bagahagurukira KUBAKA no GUSANA inkike z’u Rwanda n’amarembo yarwo; mu rwego rwo kuzahura imibereho y’abanyarwanda.

NEHEMIA 2,3,4:
Abagabo b’ibigwari n’abanyeshyari ntibishimirako umugambi w’impinduratwara cg ivugurura ugerwaho ahubwo barwanya intwari ziyemeje kubaka no gusana.
-Bibiliya itubwira ABAGABO B’IBIGORYI bakoreshejwe mu gushinja ibinyoma NABOTI  mu gihe cy’UMWAMI AHABU N’UMUGORE WE YEZEBELI:
Uyu munsi mu Rwanda nta butabera buriho ahubwo hariho kurenganya abanyarwanda nko mu gihe cya Ahabu.
-Bibiliya ikongera ikatwereka SANIBALATI, TOBIA na GESHUMU ukuntu barwanyije NEHEMIA badashaka ko Yerusalemu isanwa bagakora propaganda yo kugandisha, guca intege no kwangisha abaturage NEHEMIA.
Uyu munsi muritwe abanyarwanda hariho abadashyigikiye impinduka kabone n’ubwo akarengane kabo na benewabo bakabona; mu gihe babona ko ikiguzi cy’impinduramatwara ari kirekire bisaba kwigomwa bikomeye ( Sacrifices) babona iyo nzira batayishoboye bagahitamo kurwanya abiyemeje kwitangira abanyarwanda.

Birakwiriyeko abanyarwanda dusubiza amaso inyuma tukamenyako U Rwanda rubereye abanyarwanda atari amazu n’imihanda bishashagirana.
Ahubwo ni imibereho myiza ya rubanda no kwishyira ukizana bizira KWICWA, KURENGANYWA, GUTOTEZWA, KUNYAGWA NO KUMENESHWA....Abanyarwanda bakaresha imbere y’amategeko, n’abayobozi ntibasumbe amategeko.
NEHEMIA 4:1-23

Comments