Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ABATURAGE BAJYA GUCA INSHURO MURI CONGO NGO BAZICWE NA EBOLA AHO KWICWA N'INZARA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11447763
archived

1.Pres Museveni yavuze ko ikibazo cya Uganda n’u Rwanda kitazakemurirwa mw'itangazamakuru.
a.Pres Museveni mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuwa kabiri yababwiye ko ikibazo cya Uganda n’u Rwanda kizakemuka.
b.Museveni yashimangiye ko icyo kibazo kitakemukira kuri Radio.
c.Museveni ati :″ Iki kibazo kiri mu byatumye njya muri Angola guhura na Paul kagame ndetse n'abandi bayobozi.″

2.Leta y'agatsiko ikomeje gutanga amakuru atandukanye kuri Ebola.
a.Diane Gashumba na Olivier Nduhungirehe bakomeje guhuzagurika mu makuru baha abanyarwanda.
b.U Rwanda ruravuga ko nta kibazo rufite ku cyorezo cya Ebola mu gihe OMS ivuga ko hari abandi bantu bagera kuri 12 bashobora kuba bayifite.
c.Abaturage baravuga ko nta bwoba bwa Ebola bafite ahubwo batewe impungenge n'inzara iri m’u Rwanda.

3.Leta y'agatsiko ifite impungenge z'ingengo y'imari.
a.Amategeko menshi akomeje gutorwa araha Kagame imbaraga n'ububasha umuntu adashobora kumva icyo azazikoresha.
b.Itegeko rigenga umusoro ryatowe tariki ya 31/07/2019 none Rwanda Revenue Authority yatangiye gusohora amatanganzo akangurira abaturage gutanga imisoro bataramenyeshwa.
c.Ubundi kugirango itegeko ritangire gukora ribanza kujya kwa Paul Kagame ndetse rigasohoka mw'Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

4.Frank Habineza yaba azi neza uburyo FPR icyuramo impunzi zahungiye mu bihugu by'abaturanyi?
a.Mukabalisa Donatilla ashobora kuzasimburwa niba adashobora gukanga abadepite mu NtekoNshingamategeko.
b.Abadepite batangiye kujya batobora bakavuga ikibari k’umutima.
c.Itegeko riha Kagame umujyi wa Kigali ryagaragaje amaranga mutima menshi.


 

Comments