Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ABATURAGE BISHIMYE : U RWANDA MU BIHUGU BITANU BYA NYUMA KW‘ISI. IGITANGAJE NI

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11440047
archived

1.  Mu mvugo nyandagazi itagaragaza sources zifatika,  itarangwamo ikinyabupfura n‘ubunyamwuga, ibinyamakuru bikorera mu kwaha kwa Kagame birimo byakuruye Museveni mu byondo, bimwita umwana w‘ikinyendaro. Se ngo yaba ari  umugererwa w‘umutwa wateye inda umutukatsikazi w‘ibwami,  bakirukanwa i Butare m‘u Rwanda bagahungira Uganda. Uwo mubyeyi ngo yaje kurongorwa n‘undi mugabo witwaga Kaguta. Nyina wa Museveni  ngo kubera akaga yagiriye m‘u Rwanda byatumye arwanga cyane biza no kumuviramo ihungabana risa n‘indwara yo mu mutwe.

2.U Rwanda ntirwishimiye  gushyirwa mu bihugu bitanu bya nyuma  byo  ku Isi bifite abaturage batishyime. Kuva  mu bihe bya kera cyane abanyapolitiki bamye bahabwa inshingano yo gukora  ibizanira abaturage ubuzima bwiza kandi bwuzuye ibyishimo ku baturage bose (Aristote). Abanyapolitiki kandi basabwa gushyiraho amategeko no gushyiraho politiki igamije „ ibyishimo byinshi ku  baturage benshi“(Bentham).  Poilitiki ya FPR yo ntigamije ibyishimo byinshi ku baturage benshi ahubwo isa n‘aho igamije ibyishimo bike ku baturage benshi,  bikagaragarira muli politiki ibangamiye abantu benshi ari nabo bavuga ko bashavuye.

Kuba kirizo ku Iisite mu byerekeye abaturage bishimye, ni uruhurirane rw‘ubukene bukabije bwugarije abanyarwanda no kwimwa ubwisanzure n‘uburenganzira bwa muntu bw‘ibanze. Ibisobanuro Dr. Alvera Mukabaramba atanga yamagana iyi rapport yashyize u Rwanda mu mwanya mubi ntizifatika.

3. Umujyi wa Kigali ngo weguriwe Kagame. Hazononekara ibingana iki muri turiya turere twambuwe ubuzima gatozi? Umuturage azamererwa neza kurushaho ?

 

 

 

Comments