Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

KAGAME YITIRANYA IMIDUGUDU N‘ITERAMBERE NYAMARA ABAYITUJWEMO BARICWA N‘INZARA N‘UBUKENE

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11408947
archived

KAGAME YITIRANYA IMIDUGUDU N‘ITERAMBERE NYAMARA
ABAYITUJWEMO BARICWA N‘INZARA N‘UBUKENE

1. Inzu ni icyo uyiririyemo. Hirya no hino mu gihugu imidugugu ya Kagame abaturage bayitujwemo
ariko bayisonzeyemo. Bamwe bifuza kuyivamo abandi barayitorotse, hari n‘abaregeye inkiko ngo
batayijyanwamo ( Bannyahe). Kagame nta somo byamuhaye none aracyitiranya imidugudu n‘iterambere.
2. Akagabo gahimba akandi kataraza. Kiliziya Gatolika igamburuje Kagame ku kibazo cyo kuboneza
urubyaro kubera ko yashikamye igahagarara ku myemerere yayo. Kuki imyemerere inyuranye
y‘abanyarwanda ku kibazo cya politiki yo itukubahwa ngo Leta ive ku izima abantu bisanzure mu
myemerere yabo ya politiki ? Cya cyaha cyo kurwanya gahunda za Leta ku badafite imyumvire imwe na
Leta ku kibazo iki n‘iki cg ku mushinga uyu n‘uyu ntigikwiye kuvanwaho nabo bakisanzura mu
bitekerezo ?
3. Uruganda rw‘imyumbati rwa Kinazi na Rwandair bigira icyo bihuriraho. Leta ivuga ko byitwaye neza
ku isoko ry‘amahanga ariko bigakora bihomba. Ko Kagame yasabye ko imigabane yayo iri mu bigo
bihomba igurishwa, imigabanane yayo muli Rwandair izagurishwa ryari ko aricyo kigo gihomba kurusha
ibindi? Imgabane ya Leta muli CIMERWA n‘uruganda rw‘imyumbati rwa Kinazi yabuze uwo
iyegekaho.
4. Ingunguru irimo ubusa ngo niyo isakuza. Tanzaniya yicecekeye ngo imaze kwinjira mu bihugu bifite
ubukungu buciriritse ( middle-income countries) ibaye iya kabili muli EAC nyuma ya Kenya . Banki
 

Comments