Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1. BRD yisamye yasandaye. Nyuma yo gukora ishyano igatangaza imibare (83%) ivuguruza bikabije itangwa na Leta kubyerekeye abashomeri barangije Kaminuza (19%), noneho yahinduye umuvuno, iravuga ko abanyeshuri barangije kwiga Kaminuza ntibishyure inguzanyo ya buruse bahawe na BRD bakora, ikibazo kikaba ari uburyo bushya bwo kubashakisha no kubishyuza umwenda wa miliyari hafi 188. Ingamba BRD yita nshya zageragejwe cyera ariko nta musaruro zatanze. Ikibazo nyamukuru ni ubushomeri mu barangije kwiga, nubwo BRD yo ishaka kubeshya ibitabeshyeka. Irashaka kutwemeza ko abantu ibihumbi 94 bafite akazi m‘u Rwanda Leta ikaba itazi aho bakora ngo ibishyuze. None se abafite akazi Leta iyobewe aho babashakira ? Niba bataboneka muli RSSB cg muri RRA, bisobanuye ko ari abashomeri, bakora magendu, cg barahunze.
2. Kubera ireme ry‘uburerzi ryapfuye agatsiko kayoboye u Rwand ntikagira n‘ubwenge bwo kubeshya. Itekinika ribera mu turere ririvugira. Haba mu bana bagwingiye, haba mu bana baterwa inda z‘indaro, abayobozi batamazwa no gukora amakosa y‘abatangizi. Abasenateri nabo ntibemera ko mu Rwanda hahangwa imirimo 216.000 ku mwaka nk‘uko bitangazwa, kuko ngo abayobozi bitiranya kubona akazi no guhanga umurimo, ikindi ngo n‘akazi kabonetse akenshi kaba ari ak‘igihe gito cyane kagahita karangira.