Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

AMAZI AHENZE : KURI BAMWE IGISUBIZO NI UGUSUBIRA KWIVOMERA IBISHANGA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11338173
archived

1. NISR,  ikigo cya Leta cy‘ibesheshyamibare, kiravuga ko  ku isi  u Rwanda ari Leta ishingira ku mibare mu gufata ibyemezo ( 2.5.2019). Politiki ya Leta ku biciro by‘amazi n‘abaturage  benshi bari mu bukene bukabije bagaragara mu byiciro by‘ubudehe  no mubyegeranyo bya Leta,  iranyomoza NISR.

2. Kuri Radio Itahuka twagaragaje kenshi ko mu Rwanda hari icyiciro cy‘abaturage kidashobora kwigondera amazi ya robine muzi mwese. Iki kikaba ari ikintu gishya mu Rwanda.

3. Kubera ibiciro bishya by‘amazi, noneho hari n‘abandi baturage bifashije batangiye gushoka ibishanga. Meya wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal yihanangirije abohereza imyanda mu bishanga, kuko ngo bahura nayo mu mazi bavoma.(Imvaho nshya 29.1.2019). Gusubira kuvoma ibishanga bihabanye cyane n‘ibyatangajwe na RURA yihanukiriye igatangaza ko ibiciro bishya by‘amazi bijyanye n‘ubushobozi bw‘abanyarwanda( 13.5.2019), kimwe n‘abategetsi banyuranye babeshya ko abanyarwanda 84% bafite amazi meza.

4. Ku ruhande rumwe Leta irimo kwerekana imishinga irenze kure ubushobozi bwayo, nk‘ibyogajuru, robot, ku rundi ruhande  kandi mu gihe kimwe, ministeri z‘ubuhinzi, uburezi, ubuvuzi zirataka kwimwa bije yo gukemura ibibazo by‘ibanze nko kugaburira abanyeshuri, ahandi abaganga baramara amezi 3, 4  bakora badahembwa.

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled