Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Radio Itahuka yakoze Ipererza nkuko twababwiye mukiganiro Haguruka cyo mucyumweru gishize, ku rupfu rutunguranye rwa Col. Bagabe. Muri iki kiganiro muraza kwiyumvira icyo iryo tohoza ryagezeho.
Muri iki kiganiro kandi muraza kumva uko Abazunguzayi ba Kigali ba Hagurutse. Mbese aho si twe dutindiye Abanyarwanda? Duhagurukiye rimwe ntibyakwihutisha urugamba? Twisuzume gato.
Nzaramba, inzara imaze abantu abandi bakaba basuhikira mubihugu u Rwanda ruhanye Imbibi.
Ba Ministiri Kanimba na Gatete bunze murya` Radio Itahuka bavuga ko Ibihe biri imbere bitazorohera umunyarwanda. Ese baba bemeranya nibindi ko igihe kirimo kubashirana!!baba se bafite igihe cyo gukosora ibyo batakoze! ni muri iki kiganiro.
Ba gitifu barirukanwa nk'Abakozi bo mu Gikoni (Batari Aba Chef). Kaboneka na Gitifu ninde mubi!!
Mushikiwabo yunze murya Shebuja ati " Ingabo zanjye!! Ibi hamwe nibindi byinshi ni muri iki kiganiro mwateguriwe na
Jean Paul . Mwahamagara kuri 13479456449 mugatanga ibitekerezo byanyu. Mwakwandika kandi kuri radioitahuka@gmail.com ibitekerezo byanyu tukaza bisoma mukiganiro cy' ubutaha.