Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

REVUE DE PRESS:AKAMARO KO GUSOMA IBITABO & IBINYAMAKURU NI AKAHE? BIDUFASHA IKI?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:8831155
archived

REVUE DE PRESS:AKAMARO KO GUSOMA IBITABO & IBINYAMAKURU NI AKAHE? BIDUFASHA IKI?

1° Impamvu ya « SINANDIKA NDASOMA. »

Baca umugani mu kiratini ngo « amagambo araguruka akayoyoka ariko ibyanditse bigasigara ». Nyamara mu muryango nyarwanda ikintu kitwa kwandika no gusoma ntibyahoze mu muco wacu gakondo. Ibintu bigize umuco n’ubumenyi bunyuranye byakunze kuba bishingiye ku buvanganzo nyevugo kuko ibyerekeranye no kwandika byatangiranye urebye n’umwaduko w’abazungu. Ubundi mbere yaho byaba ibisigo nyabami, bwaba ubwiru n’ibindi biranga umwimerere n’uwihariko w’umuco w’u Rwanda byahererekanwaga mu mvugo. Akaba ari yo mpamvu nyuma y’imyaka isaga gato ijana gusa twinjiye mu muco wo kwandika bitaratwinjiramo cyane dore ko hakiri n’abataramenya gusoma no kwandika batari bakeya.

Uko kutihutira cyangwa kudashamadukira gusoma ibyanditse ugamije kubibyaza icyo bihatse ni ko gutuma abantu ahubwo bitabira kumva amaradiyo kurusha kwigira ku isoko y’amakuru ngo bayisomere kuko nyine radiyo ihita ibaha amakuru n’ibiganiro byamaze gutunganywa. Biroroshye gutegereza gutega amatwi ibyo abandi bagutunganyirije kurusha kujya kuruha no kuvunika ubyishakishiriza. Ibyo ndabibabwira mbizi kuko nk’uko nabivuze mu kanya maze imyaka irenga itatu niyumvira iyi radio nituramiye.

Comments