Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

RWANDA HAGURUKA 04/16/2016:IKINDI GITERO KUNZEGO Z' UMUTEKANO Z' URWANDA.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:8704561
archived

Mbere gato yuko Presida Kagame avuga ko Aribwa mu Ntoki, hari igitero cyagri cyagabwe kungabo z' U Rwanda mumajya ruguru y' Igihugu, nyuma yaho kandi hari ikindi gitero cyaraye kigabwe kunzego z' umutekano z' u Rwanda harimo na Polisi. Nkuko byagenze kugitero cy' ubushize, inkuru kuri iki gitero ziravuguruzanya, byerekana ko uko bamwe babyibwiraga, atari byo ko Leta y' u Rwanda yigabyeho ibitero ahubwo ko bishoboka ko ari wamugani wa Kinyarwanda ko na Nyina w' undi abyara umuhungu. Ariko se Kagame yababazwa nibi bitero kandi yarabyihamagariye. Ikibabaje nuko kagame bamutinya kugeza ubwo umukuru w' Ingabo mukarere igitero cyabayemo, Gen. Mubarak yavugaga ko ikibazo ari abaturage nabanyerondo!! Ntibashobora gutinyuka kumubwira (Kagame ) ko ariwe wabihamagariye ubwo yababwiraga ko bamutindiye. Ahubwo abateye bamujombye urutoki mu imboni. 

Radio Itahuka iboneyeho kwihanganisha abasize ubuzima muri kiriya gitero, ndetse n' abahungabanyijwe na kiriya gitero, tukaboneraho kandi gusaba ko abanyarwanda bakanguka bagahuguruka twese tugafataniriza hamwe kwikiza ingoma y' amabandi nkuko Evode Yabivuze! itaratumara.

Iyi ni mwe mungingo nyinshi tuza kuganira harimo iya Nyiragasazi wasenyewe akagerekwaho imbunda, ndetse no kuba Ingenga bitekerezo yikomeza kwiyongera aho kugabanyuka nyiuma y' imyaka 22 Kagame na FPR bari kubutegetsi. Muri gereza ho ngo nta ngengas irimo! None rero abafungiwe Jenoside bararekurwa? muze tuganire muri iki kiganiro aho muri kumwe na 

Jean Paul Turayishimye wakibateguriye. Ushaka gutanga ibitekerezo bye yahamagara kuri

13479456449 hanyuma ugakanda 1.

 

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled