Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
IFARANGA RY’U RWANDA : DEVALUATION IKOMEJE GUCA AMARENGA Incuro nyinshi mu myaka ishize, Ikigega Mpuzamahanga cy’Isi (FMI/IMF) cyaburiye Leta y’agatsiko, kiyihanura guhagarika kugendera ku mfashanyo no ku nguzanyo by’amahanga. Aho gutega amatwi, iyo Leta yagiye ahubwo yitotombera izo mpanuro. Yagiye kandi irushaho gukataza mu gusesagura. Nyuma y’iyo migirire irangajwe imbere na Perezida Kagame ubwe, iyo Leta noneho itangiye umwaka w’2016 yerekana ihahamuka ridasanzwe iterwa n’icyuho cy’umunzani w’ubuhahirane. N’igihunga cyinshi, iwutangiye idudubiza ibyemezo. Ibyemezo uroye bidafite imbaraga zo kuramira ifaranga ry’u Rwanda riri mu kaga. Ibyemezo ndetse ahubwo bishobora guhuhura umurwayi (ubukungu bw’u Rwanda). DEPRECIATION yakomeje kuzonga Ifaranga ry’u Rwanda yaba noneho igiye kuvamo DEVALUATION? DEPRECIATION na DEVALUATION : ibyo bibazo 2 by’ifaranga bisobanuye iki ? Biterwa n’iki ? Bigira izihe ngaruka ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage? Amateka y’Ifaranga ry’u Rwanda (FRW) atwungura iki mu gusobanukirwa icyerekezo kibi kigenda kirushaho kwigaragaza? Igice cya kabiri UTUNTU N’UTUNDI