Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
J. MUSONERA : ARAMAGANA PRES PAUL KAGAME MU GUCURUZA GENOCIDE YAGIZEMO URUHARE
Nyuma yaho abadepite batoreye itegeko rishyira inzibutso za jenoside mu mitungo rusange y’ibigo bya leta n’ibyabigenga byanteye kwandika iki gitekerezo.
Jenoside ikirangira habaye igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abayizize, muri icyo gihe umuryango washyinguraga mw’isambu ryabo kugirango bazabone uko bazita kuri ayo marimbi ndetse biborohereze kuzajya bibuka igihe cyose babishakiye batiriwe babisabira agahushya.
Ariko nyuma leta yaje gufata icyemezo cyo gutaburura imibiri yose ikajyanwa mu inzibutso nubwo abacikacumu batabishakaga. Leta yasobanuraga ko bizayifasha gucunga no kuzitaho ariko mu by’ukuri kwari ukugirango babone uko bacuruza inzibutso no muri gahunda yo gucecekesha abatavuga rumwe nayo. Imibiri imwe yarashyinguwe ariko indi ikomeza kwanikwa mu tubati, igikorwa kinyuranyije n’umuco nyarwanda. Ikindi cyari kigamijwe kwari ugukumira abacikacumu kuba bahora bibuka ababo.