Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

RWANDA HAGURUKA 2/12/16:KIGALI ITSINZWE IYA DIPLOMASI, IY'AMASASU IZAYITSINDA?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:8297211
archived

Diplomasi y' U Rwanda iri mu mazi abira. Ikibazo nyamukuru twibaza uyu munsi, niba Intambara ya Diplomasi (Y' Amagambo) Kigali yayitsinzwe, haba mukarere ndetse no mu mahanga ya kure. Ubwo Undersecretary Thomas Linda Greenfield yatangaga ubuhamya muri Sena ya Amerika, yemeje ko Amerika ifite Ibimenyetso simusiga ko u Rwanda ruteza umutekano mucye mu Burundi. Ni nyuma yuko Uburundi (CNDD) yikomye u Rwanda ku mugambi wo guhungabanya umutekano wabwo. Umubano w' u Rwanda nyuma y' Uko Mushikiwabo akurira ububanyi n' Amahanga ubu inyito yarahindutse yabaye " Ubushwanyi n' Amahanga". Prezida Kagame arabona amatangazo ava muri Amerika nibyo bamuvugaho akibwira ko ari za Tracts. Asigaye yarabaye cya kirondwe cyumiye kuruhu inka yarariwe kera.

Nyuma yuko imiti iburiye ku Bitaro bya Gahini, abaganga barasaba bagenzi babo kwifashisha amasengesho ndetse bakanasaba abarwayi gusenga cyane basaba Imana igitangaza. Ibyo ni mugihe Kagame na rutema ikirere ye bazenguruka ibihugu by' Abarabu.

Ibi ni bimwe mubyo tuza kuganiraho muri iki kiganiro. Mwatanga ibitekerezo byanyu muhamagara kuri 13479456449

cg mukatwandikira kuri radioitahuka@gmail.com

Muraba muri kumwe na Jean Paul Turayishimye 

 

Comments