Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Mugihe Prezida Kagame yishyize hejuru nk' Imana, aho yigereranya ko arinzwe cyane kurusha Prezida waAmerika, ibihugu by' ibihangange byatangiye kumwerurira uko imbere hasa. Nubwo yagenze amahanga ndetse akabana nibikomerezwa cyane ku isi, bimaze kugaragara ko bitazamukiza. Ikibazo nyamukuru benshi barimo kwibaza nukumenya niba noneho Prezida Kagame nawe abibona. Ntagushidikanya lko abibona, keretse ko yabaye nka wamugani w' amatwi arimo urupfu, cg se yaba yarabaye cyagikenya kitumva Ihoni!
Hagati aho mutuntu n' utundi, Luoise Mushikiwabo ngo niwe uhagarariye gouvernment munama y' abakuru b' ibihugu irimo kubera muri Afrika y' Epfo, mugihe na PM Murekeze yitabiriye iyo nama. Muri Protocol ninde mukuru? Ibyo kwa Paulo byamaze kurenga ihaniro. Ntagisibya ko Ingoma ya FPR igomba kuvaho, ndetse isigaje igihe gito kuruta icyo yo itekereza cg natwe dutekereza ifite. ariko se kuki basa naho bari muyindi si?
Mu Rwanda batangiye gukwirakwiza intwaro murubyiruko. Amahanga azavuga ko atabibonye? Ariko Leta ya FPR yo iratokora agatotsi kari muri Leta y' Uburundi ikiyibagiza umugogo uri mu ijisho ryayo.