Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
'' ( 2 Abakorinto 6: 14-17 ) Ntimukifatanye n abatizera mudahwanye: Mbese gukiranuka no gukiranirwa, byafatanya bite? Cyangwa umucyo n umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali,cyangwa uwizera nutizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw Imana rwahuza rwahuza rute n ibishushanyo bise béa,ko Turi urusengero rw Imana ihoraho? Nkuko Imana yabivuze iyi: Nzatura mûri bo,ngendere mûri bo,nzaba Imana yabo,na bo bazaba ubwoko bwanjye''
GUSABIRA ABANYARWANDA GUKIRA INGENGABITEKEREZO NTIBISABA KUZA CHICAGO
Ubuyobozi bw’amatorero nyarwanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bufatanyije na Ambassade y’u Rwanda muri Amerika burategura igiterane kizahuza Abanyarwanda bingeri zose baturutse muri Amerika, Canada ndetse no mu Rwanda.
Tariki ya Kane, Gatanu na Gatandatu Nzeli uyu mwaka nibwo iki giterane giteganyijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: " I” " I” will bless you and make your descendants into a great nation” ugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘nzaguha umugisha ngire abazagukomokaho ishyaka rikomeye.”
Ingaruka z’amateka y’amacakubiri ashingiye ku moko yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ubwayo byateje ibibazo ku bayobozi n’abayoboke b’amadini yo mu Rwanda nkuko byabaye ku bandi Banyarwanda.
Abakirisito b’ingeri zose n’amatorero y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika na Canada aracyakurikiranywa n’izi ngaruka z’amacakubiri cyane cyane ashingiye ku moko.