Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

FPR NA KAGAME BARASHUKA ABANYARWANDA KO BAFITE URUFUNGUZO RW'ITEGEKO NSHINGA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:7465283
archived

HOST: Serge Ndayizeye

Topic: FPR NA KAGAME BARASHUKA ABANYARWANDA KO BAFITE URUFUNGUZO RW'ITEGEKO NSHINGA INGINGO 101 

Ingingo ya 101 Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

IBYEREKEYE IVUGURURWA RY’ITEGEKO NSHINGA

Ingingo ya 193 Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by'amajwi y'abagize buri mutwe w'inteko. Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w'ivugururwa ry'iyi ngingo ushobora kwakirwa.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled