Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UBUTUMWA BW'IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2014

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:7230259
archived

HOST: Serge Ndayizeye

TOPIC: UBUTUMWA BW'IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2014 

Bavandimwe Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda

Muri iki gihe turimo guherekeza umwaka wa 2014, mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda, mbifurije kuwurangiza mu mahoro n’ibyishimo no kuzagira ishya n’ihirwe mu mwaka uje wa 2015.

Umwaka urangiye wa 2014 abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda n’abandi bakunzi b’amahoro bawutangiranye ishavu n’abagahinda kenshi kubera kubura mugenzi wacu Patrick Karegeya wambuwe ubuzima n’agatsiko kayobowe na Paul Kagame. Muri iki gihe turimo kuwuherekeza, ndagira ngo mbasabe tuzirikane iyo ntwari yacu kimwe n’abandi bavandimwe bose baguye kurugamba rwo gushakira amahoro, ubwiyunge n’ubwisanzure urwatubyaye. Tuzirikane n’abandi bantu batagira ingano bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bw’agatsiko kandi dufate mu mugongo imiryango yabo. Muri izo nzirakarengane harimo benshi bazizwa kuba ngo bafitanye isano n’Ihuriro Nyarwanda, nk’aho icyo ari icyaha cyanditse mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda. Bamwe baburirwa irengero, abandi barafungwa, abandi bashimutwa mu bihugu bahungiyemo bagakorerwa iyicwa-rubozo bakagezwa imbere y’ingirwa-nkiko banegekaye. Buri munsi ubutegetsi bw’agatsiko bucura inkumbi inzirakarengane bukanakorera abana b’u Rwanda andi mabi tutarondoye.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled