Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

RWANDAN EMBASSY NAILOBI NA DMI BIRAVUGWA KO ARIBYO BYASHIMUSE EMILI GAFIRITA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:7132465
archived

HOST: Marie Bernald Kayitare

TOPIC: RWANDAN EMBASSY NAILOBI  NA DMI BIRAVUGWA KO ARIBYO BYASHIMUSE EMILI GAFIRITA 

Emile Gafirita wahoze mu ngabo z’ u Rwanda, yaburiwe irengero i Nairobi muri Kenya, ubuhamya bwatanzwe n’ abaturanyi be bukavuga ko yabanje kwambikwa amapingu, agashyirwa mu modoka mu gihe we yari atashye nk’ uko RFI ibivuga.

Emile Gafirita ni umutangabuhamya wagaragaye ku munota wa nyuma w’ iperereza ry’ abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana, bituma ryongera gufungurwa.

Emile Gafirita yari umwe mu ba kadogo mu ngabo zari iza FPR zabohoye igihugu, ndetse ngo yatangaje ko mu 1994 yari muri batayo (bataillon ) ya gatatu yari muri CND, ubu ni mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda, nyuma y’ uko zahazanwe nk’ uko byari byemejwe n’ amasezerano ya Arusha.

RFI kandi ivuga ko mu ibaruwa yanditse asaba gutanga ubuhamya muri iri perereza, Gafirita avuga ko yajyanye na missile bivugwa ko zahanuye indege y’ uwari perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyarimana, ubwo zazanwaga CND, bivuga ko yagombaga guhamya ngo ihanurwa ry’ iyi ndege ryagizwemo uruhare n’ ingabo zari iza PFR.

Ku bunganira abaregwa, ngo nta bwoba na bucye bwari bufitiwe ubuhamya bwa Gafirita, ubuhamya bunyuranye n’ ibyagaragajwe n’ abacamanza berekanye ko igisasu cyatewe indege ya Habyarimana cyaturutse mu kigo cya gisirikare I Kanombe cyangwa hafi yaho, agace kagenzurwaga n’ abasirikare bari bashinzwe kurinda perezida Habyarimana.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled