Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

URUBANZA RW'ABASHATSE KWICA GEN KAYUMBA NYAMWASA BASOMEWE NDETSE BEMEZWA IBYAHA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:6852207
archived

Host: Serge Ndayizeye

Topic:URUBANZA RW'ABASHATSE KWICA GEN KAYUMBA NYAMWASA BASOMEWE NDETSE BEMEZWA IBYAHA 

Nyuma y’ imyaka 4, urubanza rw’abantu baregwaga kugerageza kwica General KAYUMBA Nyamwasa rwashyize rugera ku ndunduro .

Rurangiye rugize abere uwahoze ari umushoferi wa general Nyamwasa Richard Bachisa ndetse n’Umucuruzi Pascal Kanyandekwe.

Urukiko ngo rwasanze nta bimenyetso bitaziguye byerekana ko Kanyandekwe ari we wacuze uyu mugambi na nyuma y’uko umucamanza avuze ko bigaragara ko Pascal Kanyandekwe yari azi umugambi wo guhitana ubuzima bwa General Nyamwasa .

Umucamanza yavuze kandi ko ubushinjacyaha butashoboye kwerekana ku buryo budashidikanywaho ko Bwana Bachisa yaba yaragize ubuifatanyacyaha mu mugambi wo guhitana shebuja.

Abandi bane bahamijwe icyaha cyo kugerageza kwica ndetse no gutunga imbunda namasasu ku buryo butemewe .

Umucamanza yavuze ko asanga abaregwa baraguririwe kandi ko iki gitero cyari gihishe inyuma inyungu za politiki kubera ko abaregwa batari bazi General Kayumba kandi ko bishyuwe akayabo kugira ngo bamwice .

Umwe mu bahamijwe icyaha bivugwa ko ari we warashe General Nyamwasa.

Amakuru agaragazwa na Telephone igendanwa yashyikirijwe urukiko ngo yerekana ko hariho ibimenyetso bihagije byerekana ko abaregwa bahuye inshuro nyinshi bavuga ko kuri uyu mugambi wo kwica .

General Nyamwasa yavuze ko yishimiye umwanzuro w’urukiko ngo kuko bigaragaje uwatumye abo bantu ko ari leta y'u Rwanda nkuko yari yarabivuze.

Biteganijwe ko igenwa ry’ibihano ku bahamijwe ibyaha rizatangira ku itariki ya 10 zukwezi gutaha .

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled