Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Joseph Ngarambe
TOPIC:
Guhera ejobundi tariki ya 1 Nyakanga, ingengo y’Imari ya 2014/2015 yatangiye kujya mu bikorwa. Itangiye Leta ishakira amafaranga ahadashakirwa, nko ku biribwa by’ibanze : ifu y’ibigori ikunze kwitwa akawunga n’umuceri. EWASA, Ikigo cya Leta na cyo cyikirije iyo nkubiri yo gucucura Abanyarwanda : iti igiciro cy’amazi kigomba kongerwaho 49%, icyemezo gihise gihahamura abanyenganda. Ndetse ntawashidikanya ko n’abandi banyarwanda bazifata ku kananwa. Bikomeje kwigaragaza ko gushyiraho Ingengo y’Imari ifite umubare munini (miliyari z’ama FR 1753 muri 2014.2015) ari ukwirarira. Hari ukuwushyiraho hagamijwe kwerekana ko ubukungu ari dynamique, buzamuka, ariko iyo bigeze mu gushaka amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa, biba ibindi, nko gusoresha akawunga ni guhanika igiciro cy’amazi. Ingengo y’imari y’akarere ka Burera isa n’iz’utundi turere : ishingiye ahanini cyane ku mfashanyo y’amahanga. Kwigira rero ni amagambo gusa.
andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka follow us on twitter: rnc_usa call in to listen Live 347 945 6449