Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Host: Serge Ndayizeye
Topic : FCLR UBUMWE : ABANYARWANDA BAZAKOMEZA GUTEGA AGAKANU KUGEZA RYARI?
Guess: Ignace Ntirushwamaboko
Abanyarwanda twese, aho tuva tukagera, kuva ku mpinja kugeza ku bakambwe, ibitsina byombi, dufite uburenganzira kamere tuvukana budasubirwaho kandi butagibwaho impaka. Muri ubwo burenganzira harimo uburenganzira bwo kubaho neza, aho dushaka, m’umutekano, m’ubwisanzure, mu cyubahiro no mu butabera.
Uburenganzira bwo kubaho, m’umutekano, mu bwisanzure no mu cyubahiro.
Uburenganzira bwo gutura, gucumbika cyangwa gutemberera aho dushaka nta nkomyi.
Uburenganzira bwo kuyoboka idini dushaka cyangwa kutagira iryo tuyoboka, nta nkomyi.
Uburenganzira bwo kuyoboka ishyaka dushaka cyangwa kutagira iryo tuyoboka, nta nkomyi.
Uburenganzira bwo kuvuga cyangwa gutangaza icyo dutekereza, nta nkomyi.
Uburenganzira bwo guhura n’abandi tukungurana ibitekerezo, nta nkomyi.
Uburenganzira bwo kwikorera no kwiteza imbere nta yandi mananiza.
Uburenganzira bwo gukorera uwo twumvikanye na we, nta nkomyi.
Uburenganzira k’umutungo bwite, waba uwo twakoreye cyangwa umurage twasigiwe;
Uburenganzira bwo gukorera igihugu no kugiteza imbere, nta nkomyi;
Uburenganzira bwo kwisanzura mu gihugu cyacu;
Uburenganzira bwo kwiga, kwigishwa no kwigisha;
Uburenganzira bwo kugira aho kuba, icyo kurya n’icyo kwambara