Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

JOSEPH NGARAMBE: IGIKORWA CYO KWAMBURA ABATURAGE UBUTAKA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:5754075
archived

HOST: JOSEPH NGARAMBE

TOPIC: IGIKORWA CYO KWAMBURA ABATURAGE UBUTAKA GIKOZWE N’ABANYAMABOKO”

INYANDIKO YOHEREJWE N’UMUKUNZI W’IHURIRO NYARWANDA RNC na RADIO ITAHUKA

Igikorwa cyo kwambura abaturage ubutaka gikozwe n’abanyamaboko

1. Abo twita abanyamafranga ni bantu ki?
Aha ndita abanyamaboko mu gihugu cy’u Rwanda, abantu babarizwa mu mirimo ikurikira :
-Abacuruzi bo mu rwego rwo hejuru
-Abanyapolitiki bo munzego zo hejuru
-Abasirikare bo mu nzego zo hejuru
Kubera ukuntu ibyo byiciro bivuzwe haruguru Leta ya FPR yabahaye uburyo bworoshye bwo kubona amafranga babaye babonwamo nk’abantu babakire cyane. Uretse n’ubwo bukire bw’amafranga aba bantu babarizwa mubo mu Rwanda bita “Abavuga rikijyana”. Bisobanuye ko aho bashaka kugera hose bahagera n’icyo bashaka cyose bakakibona. Izo mbaraga bafite zituma bashobora kuva mu murwa mukuru I Kigali aho baba basanzwe bafite ibikorwa bitandukanye bakajya no gushakira inyongera z’ubukungu mu cyaro

Comments