Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

GAHUNDA YA NDI UMUNYARWANDA IREBA BANDE?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:5679159
archived

HOST: Jean Claude Habimana

GUEST: Marie Esther Murebwayire 

TOPIC: Ndi umunyarwanda ni gahunda nyabaki? yashyiriweho bande? yafasha iki abanyarwanda?

Turabisoma muri Bibiriya : 2 Ngoma  7:14

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2013 nibwo abagize Guverinoma y’u Rwanda batangiye umwiherero w’iminsi ibiri aho bazaganira cyane kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho bagamije kuyisobanukirwa no kuyigira iyabo ngo babone kuyisangiza abaturage ; bibutswa kandi kuvugisha ukuri ku mateka agoranye y’u Rwanda.

Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda, Tugireyezu Venantie yabwiye IGIHE ko uyu mwiherero ugamije kubanza kubumvisha iyi gahunda bo ubwabo ngo bityo babone kuyisobanurira abo bayobora, ati “Turagira ngo twumve neza, twumve kimwe iyi gahunda, tuyisobanukirwe hanyuma tuyigire iyacu, bitume tuyibera abavugizi. Ni ukuvuga ngo tuyijyane kuyisobanurira abaturage natwe ubwacu tuyumva kimwe noneho tubone kubwira Abanyarwanda ibikubiye muri iyo gahunda. Kuko ntibishoboka ko jyewe w’umuyobozi n’abagize guverinoma, byabakundira kujya gusobanura iyi gahunda ‘Ndi Umunyarwanda’ tutabanje kuyumva kimwe ngo twumve ibikubiyemo noneho ngo tuyigire iyacu, tubone kujya kuyisobanurira abaturage. Ntabwo bashobora na none kujya kuyisobanurira abaturage bo ubwabo batayemera.”

Comments