Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA FDU-INKINGI, RNC N'AMAHORO-PC

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:5582891
archived

Mu kiganiro-mpaka cy'amashyaka FDU INKINGI, IHURIRO NYARWANDA " RNC" n'AMAHORO PEOPLE'S CONGRESS, cyo ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2013;
i Buruseli mu Bubiligi, ikibazo cy'amoko kiri mu byahavugiwe; bigaragara ko abanyarwanda bakwiye nyamara kukiganiraho kugirango amateka akomeje kubagira imbohe nibura yumvikanweho. Ko ngo abahutu baba bamerewe nabi mu Rwanda, ntawe ubishidikanya, ngo nk'uko n'abatutsi bamerewe nabi mu bihe byashize. Ngo uwo mubabaro ukaba wagombye kuba imwe mu mpanvu zo guca burundu ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwakwitwaza ubwoko ngo bukandagire abaturage.

Nibwo benshi bagarutse cyane ku ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kubwira urubyiruko rw'u Rwanda ku itariki ya 30 kamena muri uyu mwaka w'2013, aho we nka perezida w'igihugu asaba abana b'abahutu gusaba imbabazi z'ibyaha ababyeyi babo bakoze, ijambo rivugwa ko ari rutwitsi, ko rishobora ndetse kuba ritegura indi jenoside. Tubamenyeshe ko amashyaka uko ari atatu yari ahagarariwe ku rwego rwo hejuru.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled