Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

MAJ. GEN. FRED GISA RWIGEMA YARI MUNTU KI?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:3875221
archived
Major General Rwigema Fred Yavukiye i Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957.Ni mwene Anastasi Kimonyo na Gatarina Mukandilima. Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.
 
Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.Mu bwana bwe, Fred Rwigema yakundaga kwibaza icyatumye iwabo bava i Rwanda n’icyabuze kugira ngo basubireyo, yakundaga gusoma ibitabo by’abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung na Fidèle Castro Mu wa 1974 ni bwo yiyemeje kureka amashuri asanzwe, ajya muri Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politike.
Mu wa 1976, yayikomereje muri Mozambike, ari kumwe n’abandi mu mutwe wa FRONASA bari hamwe n’indi mitwe bafashwa na Mwalimu Julius Nyerere nka Zanu, Zapu, ANC, KM na FRELIMO.
Mu wa 1979 yari mu bagaba ba FRONASA mu ntambara yavanyeho ubutegetsi bw’igihugu bwa Idi Amin, ayoboye “Mondlane 4 th Infantry Column”.
Mu wa 1981, hamwe n’abandi basore 27, barimo Abanyarwanda babiri Rwigema Fred na Paul Kagame, yatangiranye na Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cya Obote.
Kuva muri 1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, Ishamii rya gisirikare rya RNM. ,Niho yaboneye umwanya wo gukomeza gutoza intambara Abanyarwanda. Ataretse kuba Umunyarwanda, Late Fred Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA nko kuba Uwungirije Umugaba Mukuru

Comments