Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Urwango hagati y'Abanyarwanda ruturuka hehe? (igice cya 3)

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11724667
archived

Radio Ishakwe
28.4.2020

Tariki ya 09/04/2020, twari twabagejejeho igice cya mbere ku nyito: "Ese koko FPR/DMI yahagaritse Jenoside irokora Abatutsi?".

Tariki ya 14/04/2020, twabagejejeho igice cya kabiri ku kibazo cy'urwango hagati y'Abatutsi n'Abahutu, ku nyito "Urwango hagati y'Abanyarwanda ruturuka hehe?"

Twabanje kuvuga amateka y'iki kibazo guhera ku ngoma za cyami n'iza repubulika. Ndetse twaganiriye n'ukuntu ubwoko bwagizwe ingazi zo gufata ubutegetsi, kubwimakaza no kubugundira. Ubwoko kandi bwagiye bugirwa nka rya tungo rimara urubanza igihe cyose ubutegetsi bwabaga bufite ibibazo.

Uyu munsi turaganira ku ruhare rw'intambara ya FPR/DMI KAGAME kuri iki kibazo. Uko FPR/DMI KAGAME ishaka ko igihugu kimera, kimwe n'impamvu ikomeza guhembera politiki ya gatanya igamije guhora ihanganisha amoko mu gihugu.

Kwibuka, nk'uko FPR/DMI KAGAME ibikoresha, usanga mu by'ukuri bigamije gucukura icyuho hagati y'Abahutu n'Abatutsi; kugoreka amateka no guhindanya isura y'abantu bo mu bwoko bw'Abahutu batavuga rumwe na Leta (yayo). Abatutsi batabona ibintu kimwe na yo,  FPR/DMI KAGAME na bo irabatoteza, ndetse ikanabica. Biragaragara ko FPR/DMI KAGAME yahisemo kubakira igihugu kuri iyi politiki ya gatanya inyuzamo ikitwa "Ndumunyarwanda" kugira ngo Abatutsi bacitse ku icumu babeshywe ko inyungu zabo zitaweho kandi ko ari bo byose bishingiyeho, naho Abahutu n'abazabakomokaho bakitwa abicanyi n'abagome ubuziraherezo.

Uru rwango ruzashira rute mu banyarwanda?

Abatumirwa: Dr Nkiko NSENGIMANA, ba Bwana Jonathan MUSONERA, na Joseph NGARAMBE, 

Uyoboye ikiganiro: Bwana Sixbert MUSANGAMFURA
 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled