Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ABACIKACUMU BAHEZE HAGATI NK'URURIMI (IGICE CYA 3)

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11349057
archived

Abahutu b'inkirirahato ni abacikacumu

Leta ya FPR Inkotanyi yemeza ko hapfuye Abahutu mbarwa, bishwe n'abihoreraga kandi nabo bagahanwa. Ngo abandi baguye mu mirwano barwanya ingabo zariho zihagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi. Hari urubyiruko rwinshi mu Rwanda no hanze rwemera iki kinyoma kubera ko gihora kiririmbwa, gitsindagirwa.

Ukuri ni uko FPR/DMI, kuva yagira ahantu iyobora ku butaka bw'u Rwanda, yari ifite umugambi wo kurobanura Abahutu bicwa ishingiye cyane cyane ku mirimo bakoreraga Leta cyangwa za Kiliziya, amashuri cyangwa ibyo batunze. Mu gihe cya jenoside yakorerwe Abatutsi no mu ntambara yo gufata ubutegetsi, mu duce twinshi tw'u Rwanda, FPR/DMI yagiye ikusaniriza hamwe Abaturage, ibicisha amasasu n'udufuni.

Aho FPR/DMI imariye gufata ubutegetsi, Abaturage ibihumbi n'ibihumbagiza baguye muri za gahunda zo kwitaba inama zahamagarwaga n'abayoboraga ingabo mu duce tumwe na tumwe. Abari mu nkambi z'impunzi mu gihugu nabo bagiye bicwa nk'udushwiriri.

Abahungiye muri Kongo (yitwaga Zayire) bagiye bicwa umugenda ku buryo Raporo z'impuguke mpuzamahanga z'umuryango w'abibumbye zemeza ko abarenga 200.000 bishwe bigambiriwe, bazira ko ari impunzi z'Abahutu. Iyo Raporo ivuga ko ubwo bwicanyi nibujyanwa mu rukiko buzasuzumwa nka jenoside.

Kuki abarokotse ubwo bwicanyi mponyabwoko bwibasiye Abahutu, bazira ubwoko bwabo cyangwa imirimo bakoraga, amashuri bize n'umutungo, batakwitwa Abacikacumu ?Abatumirwa : Dr. NKIKO Nsengimana na Jonathan MUSONERA bayobora umuryango udaharanira inyungu "The Rwanda Truth Commission (Ukuri Rwanda)" na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement.

Uwateguye ikiganiro : Bwana Joseph NGARAMBE

21/05/2019

 

Comments