Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

KWIBUKA 25 : IMUNGU Y’IVANGURA IRACYARI MURI BENSHI MU BANYARWANDA (IGICE CYA 1)

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11306827
archived

IMUNGU Y’IVANGURA IKOMEJE KWIGARAGAZA MU BANYARWANDA BAFITE UBUTEGETSI NO MURI BENSHI MU BABWIFUZA

Guhera tariki ya 6 Mata 2019, Abanyarwanda bo mu byiciro binyuranye bibutse ababo bazize ubwicanyi bunyuranye, by’umwihariko ubwataniranye n’igitero cya FPR ku Rwanda (01/10/1990) bugafata intera ihebuje muri Mata 1994, ndetse na nyuma yaho.

Leta ya FPR/DMI Kagame, yatangije icyumweru cyo kwibuka tariki isanzwe ya 7 Mata 2019, kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi. Yonyine. Bizira kwibuka Abahutu yarimbaguye mu bihe binyuranye.

Nta kuvangura, Rwanda Truth Commission/Komisiyo Ukuri Rwanda yibutse tariki ya 13 Mata 2019 jenoside yakorewe Abatutsi na jenoside yakorewe Abahutu, kimwe n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwazonze Abanyarwanda n’abaturanyi babo mu bihe binyuranye by’amateka y’u Rwanda.

Amashyirahamwe y’Abanyarwanda na yo yaributse, kandi biracyakomeje. Bidatunguranye, mu mpuzamashyaka yiyita P5, ikorerwamo na MRND/CDR na FPR/DMI, yashimangiye ivanguramoko rikomeye mu kwibuka.

Ubumwe n’ubwiyunge bishoboka gute hariho ivangura mu kwibuka ? Abavuga ko bahagurukiye impinduka mu Rwanda ni gute bayigeraho mw’ivangura ?

DUHARANIRE UKURI TURWANYA IKINYOMA 25 04 2019

Umutumirwa : Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

 

 

Comments