Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

FPR/DMI KAGAME NA FPR/DMI KAYUMBA BAHERUTSE KUGOREKA BIKOMEYE AMATEKA Y’IMIRWANO

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11276665
archived

Paul KAGAME ati twatsinze Uganda incuro 3 naho Major RUTAYOMBA rwa FPR/DMI KAYUMBA ati intambara yabaye imwe gusa kandi twaguye miswi. Mbese KAYUMBA Nyamwasa wari uyoboye imirwano azaza kubyivugira ryari?

DUHARANIRE UKURI TURWANYA IKINYOMA 04 04 2019

Mu kiganiro bagiranye tariki ya 23/03/2019, Paul KAGAME urambye ku buperezida yibye yaratiye umukarabya François SOUDAN wa Jeune Afrique ko batsinze Uganda incuro eshatu. Nko gusobanura impamvu nyamukuru y’ubwumvikane bukeya bumaze imyaka irenga 3 hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Inkuru ya Jeune Afrique igisohoka, Radio Itahuka na yo yahaye urubuga Major Theogene RUTAYOMBA, aho Serge NDAYIZEYE yamubajje uko imirwano ya KISANGANI yagenze. Major Theogene RUTAYOMBA alias SEMANYENZI yasobanuye ko imirwano yabaye incuro imwe gusa, kandi ko ingabo zombi zaguye miswi, yirinda no kuvuga itariki, kandi ngo yari ahibereye.

Impamvu zo kubeshya ku ncuro z’imirwano yaba ari iyihe ? Kubera iki Brigadier General KAYUMBA NYWAMWASA (ni ryo ryari igarade rye icyo gihe) ataza kubyivugira kandi ari we wari uyoboye iyo mirwano yose ?

Umutumirwa : Jonathan Musonera 

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

04/04/2019

Comments