Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ABISHE MINISTRE W'INTEBE AGATHA UWILINGIYIMANA BARAZWI BIDASHIDIKANYWAHO

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11210331
archived

ABISHE MINISTRE W'INTEBE AGATA UWILINGIYIMANA BARAZWI BIDASHIDIKANYWAHO

 

Muri iyi minsi twakurikiye ibiganiro ndetse dusoma ibyanditswe ku rupfu rwa nyakwigendera UWILINGIYIMANA Agatha wari Ministiri w'intebe kugeza ku wa 7.4.1994. 

Ikigaragara ni uko abamwishe, bagashinyagurira umurambo we, bakawukorera ibya mfurambi bamwambitse ubusa, n'ubu batarashirwa. Mbere y'urupfu bamwishe rugaragaza ubunyamaswa bwabo, izina rye bari bararihindanije mu binyamakuru byaje no kuba iciro ry'imigani kw'Isi yose. 

N'ubwo ari ibigwari bitinya kwerura, basa n'aberekana ko yizize ngo kuko yateguraga kudeta yo gukuraho umubyeyi wabo Yuvenali HABYARIMANA. Mu bugoryi busobanura impamvu ingabo z'Igihugu zatsinzwe, barahindukira bati uwamurashe n'ubwo twari duhari ntitumuzi. Twebwe tuzi abamwishe n'ababatumye. 

Nyakwigendera UA yagombaga gutanga ubutumwa bw'ihumure bugenewe igihugu cyose ariko yishwe adashoboye kugera kuri Radio Rwanda kubera gukumirwa n'ingabo zarindaga HABYARIMANA, ku mabwiriza ya Colonel Theoneste BAGOSORA.

Muri iki kiganiro turibanda ku buhamya bwinshi. Muri bwo, harimo ubwatanzwe mu rubanza rwa Colonel Theoneste BAGOSORA wari washimuse ubuyobozi bw'ingabo hagati y'ijoro ryo ku wa 6.4 kugeza ku wa 8.4.1994. Harimo kandi n'ubwatanzwe mu rubanza rwa Major Bernard NTUYAHAGA. Turifashisha  n'ubushakashatsi bwakozwe n'abanditsi babikurikiye. 

Iki kiganiro murakigezwaho na Joseph NGARAMBE hamwe na Sixbert MUSANGAMFURA.

21/02/2019

Comments