Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UTUNTU N’UTUNDI 22 01 2019

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11166123
archived

UTUNTU N’UTUNDI 22 01 2019 : AMAKURU Y’INGENZI MU CYUMWERU TURANGIJE N’AYO KURI UNO MUNSI UTANGIRA ICYUMWERU

Uno munsi, tugiye kugaruka kuri izo ngingo zombi twibanzeho mu kiganiro cy’ubushize :

1. IBIBAZO BY'U RWANDA N'IBIHUGU BYO MU KARERE 

-Amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yambitse ubusa FPR/DMI ya KAGAME n’abamuhatse. Ayo matora ntiyasize kandi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wiganjwemo n’abanyagitugu n’abasahuzi b’ibihugu byabo.

-Umubano ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na Uganda. Nyuma yo kubata muri yombi, Uganda yahambirije abakozi 2 bakomeye b’ishami rya MTN rihakorera, ibaziza kuba mu bikorwa bibangamiye umutekano wayo. Abo bakozi ni Umufaransa Olivier PRENTOUT n’Umunyarwandakazi Annie TABURA.

2.  AFFAIRE COLONEL PATRICK KAREGEYA 

Ejo kuwa Mbere, Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwategetse Ubushinjacyaha kuba mu minsi 14 bwerekanye icyo bwakoze mu gukurikirana abantu 4 buzi neza kuva muri 2014 ko bahitanye nyakwigendera colonel Patrick KAREGEYA. Umucamanza yanongeyeho gushimangira ko hariho isano hagati y’abo bishi na Leta y’u Rwanda.

INTEGO YACU NI YAYINDI : GUSINGIZA UKURI N'UBUTWARI TUNAMAGANA IKINYOMA N’UBUGWARI

Umutumirwa : Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

22/01/2019

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled