Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UKO IMPUNZI ZAGAMBANIWE NA ZA MRND/CDR ZINYURANYE, ZA FPR/DMI ZOMBI N'AMAHANGA

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11085655
archived

Ni gute impunzi z'Abanyarwanda n’impinduka mu Rwanda bagambaniwe na MRND/CDR zinyuranye (FDLR, FDU, CONDO), na FPR/DMI zombi (KAGAME & KAYUMBA), na KABILA n’Umuryango Mpuzamahanga ?

Si ubwambere tuvuze ku bugambanyi bukorerwa impunzi z’Abanyarwanda n’impinduka icyenewe mu Rwanda. Ibiganiro byinshi twakoze kuri icyo kibazo bifite inyito zivugira ubwazo. Zimwe mu ngero zo muri uno mwaka turimo:

1) “IBIBAZO BY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA NYUMA YO KUGAMBANIRWA NA FPR/DMI” (07/02/2018);

2) “KUKI IMPUNZI Z'ABANYARWANDA ZIBA MURI KONGO ZAGIZWE INGARUZWAMUHETO?” (23/11/2018).

Mu kiganiro cy’uno munsi turinjira mu mizi y’ubugambanyi, dushimangira ko mu babukora harimo n’abamaze imyaka babeshya ko bazifite mutima izo mpunzi n’impinduka mu Rwanda.

Turibusengure kandi impamvu benshi muri abo bagambanyi bahugiye mu gucuruza “umucunguzi mushya” KAYUMBA Nyamwasa, birinda gutangaza inkuru y’icyurwa ku ngufu ry’abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo.

Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA

Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE

24/11/2018

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled