Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

KUKI IMPUNZI Z'ABANYARWANDA ZIBA MURI KONGO ZAGIZWE INGARUZWAMUHETO ?

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11085003
archived

Tumaze igihe twumva amarira n’imiborogo biturutse ku mpunzi z’Abanyarwanda bashyizwe mu nkambi zinyuranye, nyuma y’uko mu mwaka w’2014 umutwe FDLR ufashe icyemezo cyo kurambika intwaro hasi, igice cy’abasirikare bawo n’imiryango yabo kikaragizwa Leta ya Kongo na SADC na MONUSCO.

Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Serafina MUKANTABANA, yatangaje ko Leta ya Kongo imaze kugeza mu Rwanda ku ngufu igihiriri cy’abageze kuri 746, nyuma y’uko itariki ntarengwa ya 20 Ukwakira 2018 irenze bataribwiriza.

Ngo abaje ni abaturutse mu nkambi za Walungu, Kanyabayonga, ngo higeretseho n’izaturutse Lisala, mu ntara ya Equateur ngo zitari zizwi na Leta y’u Rwanda. Ngo abo Banyarwanda bagejejwe mu gihugu cyabo bafite ubwoba, ngo barahumurizwa, bageze aho bacinya akadiho.

Nyuma yo kwakira abaturutse mu nkambi ya Walungu na Kanyabayonga, Serafina MUKANTABANA avuga ko hategerejwe abagera kuri 839 bari mu nkambi izwi ya Kisangani.

Muri kino kiganiro, turasesengura amavu n’amavuko y’icyo kibazo cy’izo mpunzi. Hakorwa iki kugira ngo ikibazo cy’impunzi kirangire burundu ?

Umutumirwa : Jean de Dieu TULIKUMANA

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

23/11/2018

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled