Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IGICE CYA 2-FPR/DMI KAYUMBA IHERUTSE GUSHINJA FLN YA BA SANKARA GUKWIZA IBIHUHA

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10942149
archived

FPR/DMI Kayumba izwiho kuba kabuhariwe mu kubeshya ibya Plan B iratunga agatoki FLN ya ba Sankara (2018) igereranya na FDLR ya ba Laforge Fils Bazeye (2012)

Mu kiganiro cy’uno munsi, turibanda ku ijambo rikomeye umwe ba bashinze RNC, Jonathan MUSONERA, yagejeje ku bantu 4 bari bagize Bureau ya RNC, barimo 3 bashinze iryo shyaka:

Jerome NAYIGIZIKI (Umuhuzabikorwa wungirije wa 1, umwe mu bashinze RNC);

Gervais CONDO (Umuhuzabikorwa wungirije wa 2, umwe bu bashinze RNC);

Emmanuel HAKIZIMANA (Umunyamabanga mukuru, umwe mu bashinze RNC);

Corneille MINANI (Umubitsi mukuru, umwanya wamuheshaga uburenganzira bwo kuba mu nama y'abashinze RNC).

Mwiyumvire ukuntu iryo jambo Jonathan MUSONERA yavuze kw’itariki ya 21/05/2016 rishimangira iryo Dr Theogene RUDASINGWA (na we uri mu bashinze RNC)  yavuze kw’itariki ya 23/04/2016, by’umwihariko ku bijyanye na Plan B ihubukiwe. Bombi barahuriza ku kibazo KAYUMBA Nyamwasa n’agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi bahoze muri APR bari bateye imibereho y'Ihuriro Nyarwanda RNC.

Iki iganiro twagikoreye kwerekana ko FPR/DMI Kayumba ishishwa nabi rwose iyo yikoma abandi kuri icyo kibazo cy'urugamba, no gukomeza kandi kuburira Abanyarwanda ko na yo ntaho itaniye na FPR/DMI Kagame.

Umutumirwa: Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE

20/08/2018.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled